Robert Mugabe wahoze ategeka zimbabwe yitabye Imana

Amakuru yatanzwe n’abo mu mu muryango wa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa zimbabwe yemeza ko uyu mukambwe yitabye imana.

Robert Gabriel Mugabe yari ufite imyaka 95, yari amaze igihe ari kuvurirwa muri Singapore.

Bwana mugabe yayoboye zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyigarangambyo y’abaturage.

Perezida Emmerson Munangagwa ari mu  ba mbere batangaje inkuru y’urupfu rwa robert mugabe

Akoresheje Twitter ye yavuze ko uwahoze ayobora iki gihugu akaba n’umubyeyi wa zimbabwe  robert mugabe yitabye imana  yongeraho ko uruhare rwe mu mateka ya zimbabwe rutazibagirana.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri singapore.

Yagize ati “Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa”. Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.”

Jonathan moyo wahoze umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y’ibyabaye ati “Igicu kirabuditse hejuru ya zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduha, imana yisubije; izina ryimana nirishimwe.”

Bwana Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Mu bihe bya byuma by’ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu biryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.