Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.
Amakuru ya bamwe mu makinnyi ba sinema mu Rwanda yemeza ko mushiki wa Denis, umwe mu bari bamurwaje, ari we watangaje iby’uru rupfu, akaba yanabimenyesheje Alex Muyoboke ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni arira, akavuga ko yari amaze iminsi ajyanywe kwa muganga ngo avurwe indwara ya Diabete yari amaze iminsi arwaye.
Rwasa yamenyekanye ubwo yakinaga muri filimi yiswe “Rwasa” na “Sakabaka” akaba yaranakinnye mu zindi filme zamenyekanye mu maserukiramuco mpuzamahanga nka ‘100 Days, ‘Sometimes in April’, na ‘Operation Turquoise’.
Uretse kujya muri Sinema, Denis Nsanzamahoro yakoze kuri Radio Flash FM kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yakoraga mu biganiro nk’imboni y’umuguzi, Flashback Sunday, n’ikiganiro cya Kigali’s Top 20 cyanyuzagaho indirimbo 20 zigezweho ziganjemo iz’Abahanzi nyarwanda.