Goma: Ebola yahitanye umuntu wa kabiri

Abashinzwe ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batangaje ko umugabo basanganye Virusi ya Ebola mu mujyi wa Goma yamuhitanye mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019.

Uyu ni uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga miliyoni ebyiri.

Uwa mbere nawe yamuhitanye hatarashira amasaha 24 bamusanzemo iki cyorezo.

BBC ivuga ko Prof. Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo avuga ko uyu mugabo nawe yazize icyorezo cya Ebola mu gitondo cy’uyu munsi.

Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize, tariki 13 Nyakanga yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.

Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi.

 Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo yasuzumwe bamusangamo Ebola ari nayo yahise imuhitana.

Mu mujyi wa Goma hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu, ni mu gihe Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwugarijwe na Ebola kurusha ikindi gihe cyose mbere, kuko ubu imaze guhitana abantu barenga 1700 kuva mu mwaka ushize wa 2018.

Ibihugu bituranye biryamiye amajanja byirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira kurushaho.

N’ubwo Ebola itaragera mu Rwanda ariko hafashwe ingamba zikomeye zigamije guhashya ko iki cyorezo kitagera mu gihugu, harimo kongera imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mupaka ya Rubavu na Goma.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangiye imyitozo hirya no hino mu gihugu mu bitaro umunani igamije kureba uko yakwitwara mu gihe haba habonetse umurwayi ufite Ebola.

Iyi gahunda yatangiye tariki 29 Nyakanga izarangira tariki 13 Kamena uyu mwaka, ibere mu bitaro byegereye uduce dushobora kugira ibyago byo kugaragaramo iki cyorezo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.