Tanzania: Perezida Magufuli yashinjwe kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International na Human Rights Watch yikomye umutegetsi mukuru mu gihugu ivuga ko ubutegetsi bwe buniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Iyi miryango mu cyegeranyo yashyize hanze yavuze ko kuva Tanzania yabaho k’ubutegetsi bwa Bwana Magufuli aribwo hanizwe itangazamakuru ku kigero giteye ubwoba, baragaragaza ko ubwisanzure bwo gutanga igitekerezo buri kwerekeza mu manga.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko raporo za Amnesty International zivuga ko uyu mutegetsi yafunze ibinyamakuru akanabiba icyoba mu baturage ku buryo nta n’umuturage usanzwe ugitinyuka kugira icyo avugira ahabona.

Iyi miryango ivuga ko Perezida Magufli yagiye ku butegetsi avuga ko agiye kurwanya ruswa n’igisa nayo.

 Rubanda rumaze kumuyoboka ahinduka umunyagitugu abangamira ubwisanzure bw’itangazamkuru.

Muri Tanzania ngo ibinyamakuru byinshi byarafunzwe ku bwa Perezida Magufuli n’umunyamakuru utavuga intero ya Leta ye yaracecekeshejwe.

Mu minsi mike ishize kandi ishyirahamwe ry’abanyamakuru ‘Reporters without borders’ ryagaragaje ko muri iyi myaka ya vuba Perezida Dr. Joseph Pombe Magufuli yitwaye nk’uhiga itangazamakuru.