Uganda: Uburangare bw’umujyi wa Kampala bwatumye 6 bapfa

Ishuli Lohana Academy rirashyira mu majwi ubutegetsi bw’umujyi wa Kampala kuba bwaratinze gutanga icyangombwa cyo gusenya urukuta, rukaba rwahitanye abantu batandatu, abandi babiri bagakomereka bikomeye.

Umuyobozi w’iri shuli John Bosco Mutebi yabwiye ikinyamakuru The Monitor ko bari barandikiye ubutegetsi bw’uyu mujyi, ariko butinda gusubiza urukuta rurinda rukora ibara.

Umuyobozi ushinzwe imitunganirize y’umujyi wa Kampala Villey Agaba, na we ntiyakanye itinda ryabo gutanga ibyangombwa, avuga ko uru rukuta rwagwishijwe n’imvura.

Uyu mujyi ngo wuzuye inyubako nyinshi zishaje, abategetsi bavuze ko iri shuli ryaguye rikica abantu ryatanze isomo.

Leave a Reply