Kenya: Mudavadi yasabye Odinga kwitondera kugumura abaturage

Umunyamabanga wa Minisitiri w’intebe muri Kenya, bwana Musalia Mudavadi, yaburiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga, kwitondera kugumura abaturage, kuko yavuze ko nyuma y’igisibo cya Ramadhan azasubukura imyigaragambyo ya buri munsi mu gihugu.

Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko Musalia Mudavadi, asanga iyi myigaragambyo ya Odinga igamije kuzana akavuyo mu gihugu no gutesha agaciro ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Bwana Mudavadi yasabye abanyapolitiki kuzibukira kongera gusubiza igihugu inyuma, bazana akajagari nk’akakurikiye amatora ya 2007/2008 hakagwamo abantu.

Iki kinyamakuru kivuga ko Mudavadi avuga ko yasabye abambari ba Odinga, kutongera kwifuza ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwongera kwerekeza amaso kuri Kenya, kuko Perezida Willam Ruto, yagerageje ibishoboka byose no ituze riboneke mu gihugu.

Gusa uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rushobora kuzahagera byanze bikunze, kuko Raila Odinga yamaze gutangaza ko azajya kurega visi perezida Rigathi Gachagua muri uru rukiko.

Odinga Ashinja Gachagua gushaka kumuhanagura ku ikarita y’Isi akoresheje abapolisi, kuko yabategetse kumwica bamurasa amasasu 11 ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.

Raila avuga ko ashaka byanze bikunze ko ububiko bwabaruriwemo amajwi bufungurwa hakamenyekana ukuri ku byabaye, ariko Musalia Mudavadi avuga ko ari ukujijisha kuko urukiko rw’ikirenga rwemeje ibarura ry’amajwi, ushaka kujya mu bindi ni ushaka isubiranamo ry’abaturage.

Ubu ngo abanya-Kenya benshi babayeho nabi, kuko bari gutwarwa buhumyi na Raila Odinga ubahoza mu myigaragambyo itagize icyo imariye igihugu, bagahomba yibereye mu nyungu, asaba abaturage gukanguka bakamenya icyerekezo cy’igihugu.