Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye cyane nka Prince Kid, yasezeranaye mu mategeko n’umukunzi we Iradkunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda 2017, kuri uyu wa kane Tariki ya 02 Werurwe 2023.
Aba bombi basezeraniye ku biro by’Umurenge wa Rusororo mu muhango wagizwe ibanga cyane.
Nyuma biyakirira ahazwi nka Khan Khazana.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa nyuma y’uko uyu musore wari umaze iminyaka igera ku munani, ategura irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda binyuze mu kigo yari abereye umuyobozi cya Rwanda inspirational Backup, yatabwaga muri yombi kubyaha bifitanye isano no gusambanya abana b’abakobwa bitabiriye iryo rushanwa mu bihe bitandukanye.
Ni amakuru yatijwe umurindi n’uburyo Elsa yirutse cyane mu bibazo bya Prince Kid ndetse akanaza kubifungirwa,acyewaho gukoresha impapuro mpimbano.
Gusa nyuma yaho bongeye kugaragara bari kumwe, ubwo uyu mugabo yagungurwaga ndetse na tariki 02 Ukuboza 2023, mu gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Joe Boy wo muri Nigeria.
Nyuma y’ifungurwa rya Prince Kid, hatangiye guhwihwiswa ko baba bagiye gukora ubukwe bakabana nk’umugabo n’umugore, ndetse mu minsi yashize ku munso w’abakunda uzwi nka st valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka, Elsa yagaragaje ko yambitswe impeta icyakora ntiyagaragaza uwayimwambitse gusa byaketswe ko ari Prince Kid.
Ntiharamenyekana itariki y’ubukwe bwabo, gusa bivugwa Prince Kid namara kuburana ubujurire bw’urukiko tariki ya 10 Werurwe 2023, azahita atangaza amatariki y’ubukwe bwe.