Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko imibereho yabo ikomeje kuba mibi kuko bafashwa nk’abandi banyarwanda bakennye nyamara bo bafite umwihariko w’amateka yagiye abasigaza inyuma.
Ubucukumbuzi mu nkuru mbarankuru yakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta wita ku buzima HDI mu mwaka wa 2008 n’ubwakozwe mu mwaka wa 2018 n’umuryango uhuza abasigajwe inyuma n’amateka COPORWA bugaragaza ko nta mpinduka na nkeya yigeze ibaho ku buzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka.
Mu buhamya bw’abasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko impamvu ubuzima bwabo butagira impinduka ngo bikure mu bukene ari uko bafatwa nk’abandi banyarwanda bakennye nyamara bo bafite n’umwihariko w’amateka yabasubije inyuma bakaba badafite n’aho bahera bikura mu bukene.
Mukandayambaje avuga ko bagakwiye gufashwa by’umwihariko.
Yagize ati“Nubwo Leta igaragaza ko hari ubufasha igenera abasigajwe inyuma n’amateka muri rusange, nta mwihariho w’abahejwe n’amateka aribo bitwa[…]ni yompamvu ubona nta mpinduka iboneka kuko natwe n’amateka yaduheje nk’uko yaheje abagore, nkuko yaheje urubyriruko n’abafite ubumuga, natwe rero dufite umwihariko wacu ku bw’amateka, kubw’imiyoborere itarabaye myiza mu gihugu cyacu”
Niyomugabo Eldephonse nawe yunzemo ati“Hagombye kubaho kubasigasira kugira ngo byibura na bo bashobore gutera imbere no kuzamuka, mbona ko Leta hari ibyo yagiye yibagirwa sinavuga ngo yarabyibagiwe kuko hari ibikorwa ikora turanayishim ariko umurongo wabyo ntabwo ukemura ikibazo byumwihariko”.
Urugero atanga rushingiye ku burezi, ati”Ndatanga, urugero ubu dufite abana biga ariko kugira ngo ubone abana barangiza [Kaminuza] ni ikibazo kuko barabura ibikoresho yamara no kubura ibikoresho yataha mu rugo ntarye; ugasanga iyo ukemuye ikibazo kimwe cyo kuzana ibikoresho no mu rugo ntariburye; ugasanga n’ibibazo biba bigomba gukemurirwa hamwe.”
Niyomugabo akomeza agira ati” Niba tuvuze ngo hari gahunda nka Hinga Weze, Girinka Munyarwanda,… kugira ngo iki cyiciro cy’Abanyarwanda cyibone muri izo gahunda biragoye kuko nta butaka bafite n’ababufite ntibafite za hegitare ziteganyijwe zo guhingwah, ubwo bwatsi kugira ngo ashobore gutunga ya nka..Erega na none ntitunabyibagirwe niba abantu bari abahigi ni abasoromyi nta n’ubwo bazi no guhinga cyangwa korora, ni abantu bagomba kubanza kwigishwa kugira ngo binjire muri iki cyiciro cyo gukora bakiteza imbere.”
Umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze, LODA bwana Mugisha Jackson avuga ko gahunda zikura Abanyarwanda mu bukene zitarobanura, ko na bo zigomba kubageraho nk’abandi Banyarwanda.
Yagize ati“Ntabwo tuvangura, dufasha abakene cyane, munyumve neza;aba bavandimwe bacu na bo ni Abanyarwanda nk’abandi aho batuye bafashirizwayo, baahawe ibyiciro by’ubudehe bivuze ko nk’abandi banyarwanda bagombye kwisanga muri gahunda Leta yashyizeho zo kugabanya ubukene, mu byukuri nka gahunda ya VUP ntabwo ivangura, Abanyarwanda bose bisangamo.”
Leta ikangurira iki gice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye mu iterambere.
Bwana Mugisha Jackson agira ati” Rero ndakangurira iyi miryango ibagarariye ko yabafasha ikabakorera encadrement (Kwigisha) ku buryo bakwisanga muri ziriya gahunda bagasanga abandi Banyarwanda bakareka kwitinya bagasanga abandi mu rugamba rwo kwikura mu bukene”.
Icyo kuba abasigajwe inyuma n’amateka bafashwa ariko ntibishakemo ibisubizo, Niyomugabo Ildephonse avuga ko iyi myumire ihari atari yo.
Yagize ati” Hari ikintu Abanyarwanda bagomba kubanza kudufasha kumva. Mbere na mbere twe twari mu ngobyi yacu y’amashyamba twari dutunzwe no gusoroma no guhiga twaje mu ngobyi zabandi Banyarwanda batunzwe no guhinga no korora noneho tumaze kuza abo banyarwanda ntibaduhaye aho twororera, ntibaduhaye aho duhinga, nta n’ubwo babitwigishije…none kuvuga ngo twe turiheza, ni nde wakwiheza? Niba nje ukanyakira ukampa karibu wibwiye ko ntaza ariko numpeza nonese naza kubatanshaka? Navuga ko Abanyarwanda nibatatwakira ngo batwigishe ibyo bamenye kuva babaho twe tutari tuzi bazakomeza batwite abasigajwe inyuma n’ibi by’iterambere ntibizagerwaho.”
Ubushakashatsi bwa COPORWA MURI 2018 bwakorewe ku basigajwe inyuma n’amateka 380 bwerekana ko nta numwe warangije amashuri ya kaminuza,ibitiza umurindi gukomeza kugira imyumvire yo hasi no kugira ubukene bukabije no kutisanisha n’abandi banyarwanda.