Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Covid-19: Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twashyiriweho amabwiriza yihariye - FLASH RADIO&TV

Covid-19: Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twashyiriweho amabwiriza yihariye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaraje amabwiriza yihariye yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu turere dukurikira:

-Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara turakomeza kubahiriza gahunda ya
Guma mu Karere.

-Ingendo zo gusohoka cyangwa kwinjira mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

-Imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utu Turere.

-Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu Karere ka Nyanza na Gisagara ntizemerewe kuhahagarara.

-Inama rusange zihuza abantu imbonankubone (Physical meetings) zirabujijwe.

-Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

-Indi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 15 Werurwe 2021igomba kubahirizwa uko iri.