U Rwanda rwahawe miliyari 63 Frw azifashishwa mu kurengera ibidukikije

Leta y’u Budage yahaye iy’u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw) azakoreshwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birimo no kubaka umudugudu uzaba ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije.

Biteganyijwe ko muri iyi nkunga agera kuri miliyari 33.8Frw azakoreshwa mu kubaka izi nzu mu gihe andi arenga gato miliyari 29Frw, azakoreshwa n’Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije, FONERWA, ahabwa abafite imishinga myiza y’iterambere ariko inabungabunga ibidukikije.

Iyi nkunga y’u Budage ikubiye mu bufatanye iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda bugamije kurufasha kugera ku ntego rwihaye mu kubungabunga ibidukikije zirimo n’uko kugera mu 2030 ruzaba rwaganyije 38% by’umwuka uhumanya ikirere.

Muri iyi gahunda u Rwanda kandi rwiyemeje ko ibikorwa by’iterambere mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoreshwa ry’ubutaka n’amashyamba, imiturire ruzajya rubijyanisha no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Werurwe 2022. Uruhande rw’u Budage rwari ruhagarariwe na Minisitiri Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Svenja Schulze, mu gihe u Rwanda rwo rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Agera kuri miliyari 33.8 Frw azakoreshwa mu kubaka umudugudu urimo inzu zibungabunga ibidukikije nk’uko umushinga ‘Green City Kigali’ ubiteganya. Green City Kigali ni umushinga wo kubaka Umujyi urengera ibidukikije (GCK), ugizwe n’uburyo bushya bw’imiturire burambye.

Ni uburyo kandi budaheza; aho abakorera umushahara uringaniye na bo babasha gutura muri izo nyubako. Ubu buryo buzaba ari bwo bwa mbere bukoreshejwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Buzaba bufitemo ibice bijyanye n’inyubako zirengera ibidukikije, imikoreshereze y’ingufu n’ibicanwa byisubira, gutunganya imyanda no kudaheza abafite imibereho iciriritse, hibandwa cyane cyane mu gukoresha ibikoresho biboneka mu gihugu n’ibisubizo biturutse mu baturage.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga “Izafasha u Rwanda kwihuta muri gahunda y’iterambere ribungabunga ibidukikije.”

Ati “Hejuru y’ibyo, ubu bufatanye buje gufasha u Rwandakugera ku ntego rwihaye mu bijyanye no kurengera ibidukikije zisaba ishoramari rya miliyari 11$.”

Minisitiri Svenja Schulze, yavuze ko igihugu cye cyahisemo gufatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda yo kurengera ibidukikije kuko kizi ko ari urugamba rusaba gutahiriza umugozi umwe.

Ati “Ikibazo cy’ibihe kitugiraho ingaruka twese. Dushobora guhangana n’iki cyibazo cyugarije Isi binyuze gusa mu bufatanye bw’abayituye. Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuri Guverinoma y’u Budage kandi ubufatanye mu by’iterambere ni ingenzi cyane muri iyi gahunda.”

Yakomeje avuga ko “U Rwanda narwo rugaragara cyane ku Isi mu bikorwa bigamije n’ubufatanye bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Iyi nkunga ije mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatangiye kugaragara mu Rwanda. Muri izi harimo kwiyongera k’ubushyuhe, imyuzure, inkangu n’ibindi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagaragaje ko ubufatanye mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari ingenzi.

Ati “Binyuze mu bushakashatsi birigaragaza ko abaturage aribo bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Gahunda yacu ifite intego zo guhangana n’ingaruka z’ibihe zigaragara kandi zubakiye ku mibereho y’abaturage. Gufatana urunana na Guverinoma y’u Budage mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no mu iterambere ni igikorwa cy’ingenzi kizadufasha kugera kuri gahunda zacu zo kugira u Rwanda rubungabunga ibidukikije.”