Kuri uyu Gatatu tariki 31 Nyakanga nibwo hamenyekanye amakuru y’uko ku nshuro ya mbere Rayon Sports izatanga igikombe ku birori by’umunsi wayo isanzwe itegura bikaba buri mwaka “Rayon Sports day”.
Ibi birori iyi kipe isanzwe ikora uyu mwaka bizabera kuri Kigali Pele Stadium aho izaboneraho n’mwanya wo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya izakoresha umwaka w’imikino 2024-2025 ndetse n’abatoza babo.
Kuri uwo munsi kandi hazanakinwa umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports yategiye ibirori na AZAM FC yo muri Tanzania yabitumiwemo.
Uyu mukino nurangira hazatangwa igikombe n’imidali ku ikipe izaba yatsinze, ibintu ubundi bitari bisanzwe bikorwa kuzindi nshuro zabanje.
Ibizaba kuri iyi nshuro bikaba bijya gusa n’irushanwa rya Emiratse Cup Arsenal yajyaga itegura hambere aha ndetse ikaba mu nshuro nyinshi iryo rushanwa ryabaye ariyo yakunze kuritwara.
Ubwo Rayon Sports yakoraga ibirori nk’ibi umwaka washize yari yatsinzwe na Police Fc yo muri Kenya 1-0 cya Kenneth Muguna.
By UWIRINGIYIMANA Peter