AU yasabye ko imyigaragambyo muri Kenya ihagarara

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wasabye umutuzo muri Kenya, bagahagarika imyigaragambyo yatangiye kugwamo abantu ndetse no gusenya ibikorwa bimwe by’ubucuruzi.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bwana Mussa Faki Mahamat, yamaganye ibikorwa birangajwe imbere na Raila Odinga, ariko ashimangira ko uyu muryango ushyigikiye guverinoma ya Kenya.

Mu itangazo rya Mussa Faki yatangaje ko impande zihanganye zikwiye kwicara zikaganira, hakarebwa icyo bahuriraho bombi bakareka imyigaragambyo.

Iyi myigaragabyo imaze kugwamo abantu babiri(2) barasiwe Kisumu kuriuyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023.

Ku ruhande rwa Raila Odinga yongeye gutangaza ko imyigaragambyo izajya iba kuwa mbere no kuwa kane, nk’uko yayiteguye ashinja leta kwica abantu ngo azagibweho icyasha.

Raila Odinga avuga ko perezida William Ruto ari kugororera ubutegetsi abantu be ba hafi batanashoboye, ngo hari impungenge ko byazamera nko kwa Robert Mugabe wa Zimbabwe, wafashe ubutegetsi akabuha abantu bataribo akisanga igihugu cyaguye mu manga.

Ibi byose ngo ntazatuma bigera aha azigaragambya kugera Ruto atanze ubutegetsi kubashobora kugira icyo babumaza, kuko ubukungu bwa Kenya buri kwerekeza ahabi kubwa William Ruto.

Abasesenguzi babona ko uguhatanira ubutegetsi kwa nyuma y’amatora hagati ya Perezida wa Kenya William Ruto na mucyeba we, utavuga rumwe na leta Raila Odinga kwafashe intera ikomeye.

Ubu si ubwa mbere Raila Odinga akoresheje imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga, yo kwamagana ibyavuye mu matora.

Mu 2018, uwari Perezida Uhuru Kenyatta yashyizeho ihuriro hamwe na Odinga ndetse aza kumushyigikira mu matora ya perezida yo mu mwaka ushize.

Bitandukanye n’indi myigaragambyo ya nyuma y’amatora yabayeho mu gihe cyashize, Odinga na Kenyatta ni bo bisanze barimo kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo.

Abasahuzi ku isambu ya Kenyatta bavuze ko ari ukwihimura ku byo batakaje mu bucuruzi bwabo kubera imyigaragambyo yateguwe na Odinga, imyigaragambyo bavuga ko iterwa inkunga na Kenyatta.

Abagabo bari muri uku kumvana imitsi muri politiki, bose bigeze gukorana mu gihe runaka.

Mu 2007, Ruto yari mu ishyaka rimwe na Odinga mu kwiyamamaza kwa Odinga ku mwanya wa Perezida, nuko nyuma yaho Ruto aza kumara imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenyatta, none ubu Odinga na Kenyatta ni inshuti.

N’ubundi kandi, ibikomerezwa muri politiki no mu bucuruzi bwa Kenya bigizwe n’umubare muto, cyane kandi akenshi usanga hari aho bihuriye.

Akenshi habaho ikimeze nk’amasezerano akozwe mu buryo bwo kwiyubaha nk’abagabo, agerwaho nyuma ya buri matora hagati y’impande zihanganye.

Ibitero ku mitungo bwite, biri gutuma habaho gushidikanya kuri ubwo bwumvikane bwo muri rusange.