Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2.430, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda, rigaragaza ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 1.119 bari bafite ipeti rya Lt bagahabwa irya Kapiteni.
Umukuru w’igihugu kandi yanazamuye mu ntera abasirikare 1.311 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.