Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher, umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Mu isomwa ry’[urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2022, Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’itangazamakuru.

Dr Kayumba yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo, n’icy’ubwinjiracyaha yakoreye uwari umunyeshuri we n’uwo mukozi wamukoreraga.

Dr Kayumba Christopher yakunze guhakana ibyo yaregwaga akagaragaza ko afungiwe impamvu za Politiki.