Umudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba uzwi nka Bobi Wine, kuri uyu wa mbere, yafatiwe kuri hotel One Love Beach mu gace ka Busabala.
Kyagulanyi wari utwaye imodoka avuye mu rugo iwe, agiye mu gace ka Busabala gukoresha ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’igitaramo yateguraga, yahuye n’itsinda ry’abapolisi n’abasirikare bimubuza gutambuka.
Nyuma yo kumuheza mu modoka ye, nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Uganda, abapolisi bamennye ibirahure n’ikibuno cy’imbunda ndetse n’inyundo, banamutera ibyuka biryana mu maso mbere yo kumukura mu modoka. Ibintu bisa neza nk’ibyabaye kuri Kizza Besigye mu 2011.
Akivanwa mu modoka, Bobi Wine yahise ajyanwa mu modoka ya polisi, asubizwa iwe i Magere.
Abandi batawe muri yombi, ni Abbey Musinguzi na Andrew Baijo bari mu itsinda ry’abateguye iki gitaramo.
Inzego z’umutekano zarashe ibyuka biryana mu maso n’amasasu, ngo zitatanye abakunzi ba Bobi Wine bateraga amabuye, bari buzuye ku muhanda ugana kuri iyo hoteli.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru, nibwo polisi yabonye itegeko ryo guhagarika ibitaramo bya muzika, bavuga ko batakizeza umutekano usesuye imbaga y’abari biteguye kwitabira igitaramo.
Bobi Wine yashinje polisi ko imaze igihe kirenga ukwezi ikora ibimeze nk’umukino, kuva yayandikira ayimenyesha igitaramo cye.
Ati “ Mu minsi itatu ishize, baratwandikiye batubwira ibisabwa. Twashoye amafaranga menshi cyane ngo dukore nk’uko bashaka, n’ubwo harimo n’ibitumvikana. Ibyo nabyo ni ibindi by’inyongera twari dukoze ngo twamamaze ndetse tunitegure neza igitaramo.”
Uyu wiyita Perezida wa ‘Ghetto’, yavuze ko, kuri uyu wa gatandatu, polisi yitambitse imodoka yari itwaye ibyuma bya muzika kuri hoteli. Akomeza avuga ko polisi imaze guhagarika ibitaramo 124 byateguwe n’itsinda rye cyangwa ibyo yatumiwemo.
Umwaka ushize, polisi yahagaritse igitaramo cyo kumirika ‘album’ y’umuhanzi Kyarenga kuri ‘stade ya Namboole. Polisi kandi yagerageje no guhagarika igitaramo yashatse gukorera kuri hoteli ye ya One Love Beach mu gace ka Busabala gaherereye mu karere ka Wakiso, gusa nyuma baza kukireka ariko ku mabwiriza ahambaye.