Umudipolomate wo muri Philippines i New York bamusanzemo iyi ndwara, niwe muntu wa mbere ubonetseho iyi ndwara ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York nk’uko bivugwa na AFP.
Uyu muntu aheruka ku biro bya UN kuwa mbere.
Akorera mu biro bishinzwe inteko rusange ya UN mu birebana n’amategeko.
Abantu bagera ku 3,000 bakorera ku kicaro gikuru cya UN i New York.