Uganda: Abadepite bakomoka mu ntara ya Kalamoja batangiye kweguza Minisitiri Kitutu

Itsinda ry’abadepite bakomoka mu ntara ya Karamoja, batangiye urugendo rwo kweguza minisitiri Mary Goretti Kitutu,ushinzwe iyi ntara, ushinjwa kurya amabati n’ibindi byagenewe abaturage batishoboye, bugarijwe n’inzara.

Ibinyamakuru muri Uganda bimaze igihe byandika ko minisitiri Mary Goretti Kitutu uretse kunanirwa gutanga ibi bikoresho, ahindukira agaha abatabigenewe ndetse umuryango we uvugwa mu bucuruzi bw’imfashanyo z’abatishoboye.

Amategeko muri Uganda ateganya ko umutegetsi utuzuza inshingano cyangwa se utatiye indahiro, iyo ari minisitiri uhagarariye akarere akaba ari umudepite, atererwa icyizere binyuze mu itora mu nteko ishinga amategeko.

Muri 2021 inteko yemeje inyongera y’ingengo y’imari ya miliyaridi 39 yo kugurira amabati urubyiruko rwa Karamoja, rwitandukanije n’imitwe yitwaje intwaro, ariko kugera ubu ntibarayahabwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba badepite banyuze mu nteko ishinga amategeko, ngo beguze minisitiri ushinzwe intara ya Karamoja, nyuma yo gusaba Perezida Museveni kumwirukana ntabikore.

Hari abandi bavuga ko ibigenerwa intara ya Karamoja yugarijwe n’inzara byigira ahandi, bagasanga ubishinzwe yarananiwe, akwiye kwegura cyangwa se akirukanwa kuri uyu mwanya.

 Hari amakuru yavuye mu biro bya minisitiri w’intebe, agaragaza ko bamwe mu bategetsi bigabagabanije amabati y’abaturage ba Karamoja, ndetse uyu minisitiri ushyirwa mu majwi, ngo yasanganwe agera ku bihumbi 3.000.

Aba Badepite bavuga ko kwirukana uyu mugore kuri uyu mwanya, byatuma nta muntu uzongera kwigabiza ibyagenewe abaturage.