Ngororero:  Uwizeyimana wiyujurije inzu abikesha kudoda inkweto yatangiye kuba ikitegererezo cya benshi

Hari bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bayobotse umurimo wo kudoda inkweto nyuma yo kubona Uwizeyimana Adelphine watangiye kudoda ikweto mbere yabo, bimaze kumwubakira inzu ndetse n’abana be akabarihira amashuri.

Uwizeyimana Adelphine ni umubyeyi w’abana 2, utuye muri Susa mu Murenge wa Ngororero.

Uwizeyimana ni umwe mu bagore bo muri aka karerewatinyutse kudoda inkweto, ibintu byari bimenyerewe ko muri aka gace bikorwa n’abagabo nk’uko abisobanura.

Uwizeyimana ati “Mbimazemo imyaka myinshi. Nabigiyemo banseka buri wese anshungera, bamwe bakanampa akazi nk’abagabo bapinga ngo ubuse ntunyicira inkweto? Ariko kubera ko nari narabyize nta kibazo byanteye. Nyine iyo ugitangira biravuna, kuko nka koroshi n’icyuma gishobora kugukomeretsa no kuba wakata inkweto gutya ntuba ubishobora, ugomba gufata gutya ugashinga.”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngororero bagannye Adelphine ngo abadodere inkweto, bavuga ko bamugannye batazi ko ari bubadodere neza kuko bari bamenyereye ko bisanzwe bikorwa n’abagabo.

Icyakor Ango  baje gutungurwa no kubona ko nawe abishoboye.

Umwe ati “Nabanje gushidikanya ndavuga nti ese ubu abagore bazi kudoda inkweto ko narinzi ko ari abagabo bazi kudoda inkweto? Ndumuhaye mbona arandodeye mbona birakomeye.”

Undi yungamo ati “Naramubonye mbona biratangaje! Twari tuzi ko badoda imyenda, batashobora inkweto.”

Nubwo Uwizeyimana akorera mu isoko iyo ryaremye, iyindi minsi akadodera hafi yaho atuye.

Ibi byanatumye abana be abishyurira amashuri, dore ko harimo n’uwiga mu mashuri yisumbuye.

Umuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko nk’ubuyobozi bashishikariza abagore gutinyuka imirimo isanzwe izwi nk’iy’abagabo.

Kugeza ubu Uwizeyimana ku munsi w’isoko yinjiza amafaranga ari hagati ya 6.500 na 8000 Frw, ni mugihe ku minsi isanzwe yinjiza hagati ya 2000 na 4500Frw.

Umuhoza Honore