Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabereye ku kicaro gikuru cya Loni,i New York.
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyo guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miriyoni zishwe mu gihe cya Jenoside.
Yagize ati :Kwibuka ni igikorwa cy’icyubahiro. Twabuze miriyoni isaga. Iyo twibuka reo, tuba duha icyubahiro izi nzirakarengane.”
Umwaka wa 2019 wujuje umwaka wa 25 hazirikanwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibuka wabereye ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, wanitabiriwe n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres na Umukuru w’Inteko Rusange ya Loni n’abandi bayobozi benshi mu muryango w’Abibumbye.
Ibi bikorwa byo kwibuka ku kicaro cya Loni birangwa kandi n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside. Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’ibihe byo gucana urumuri rw’ikizere(candle lighting).
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, Umukuru w’Inteko Rusange Maria Espinosa Garces, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, n’abandi bari mu bacanye urwo rumuri.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango wo kwibuka, yavuze ko umusirikare wari mu butumwa bw’Amahoro mu Rwanda, Lt. General Romeo Dallaire, yaburiye amahanga ku mugambi mubisha yabonaga utegurwa, akimwa amatwi.
Yagize ati “Mu 1994, Uwari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, General Romeo Dallaire wo mu gihugu cya Canada, yimwe amatwi. Mu gihe zimwe mu nshingano (z’Umuryango w’Ababibubye) zo kurinda abasivile zirengagijwe, haba hari umurongo ntarengwa ku byiza abasirikare beza bakora.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye cyane abitabiriye uyu muhango wo Kwibuka, avuga ko ari igikorwa cy’ubufatanye.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye mu 1994, ihitana miriyoni isaga y’Abatutsi.
Photo: Village Urugwiro
Abdullah IGIRANEZA