Uko umuhango wo gushyingura Senateri Thérèse Kagoyire uri kugenda(amafoto)

Imihango yo guherekeza nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse ibimburiwe no kuvana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faissal (King Faisal Hospital).

Umurambo wa nyakwigendera Thérèse ugejejwe iwe aho abagize umuryango inshuti n’abavandimwe bamusezeraho bwa nyuma.

Umurambo wa  nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse ugejejwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amtegeko icyumba Sena ikoreramo, abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye kumusezeraho mu cyubahiro.

Biteganijwe ko Minisitiri muri Presidence, Umunyamabanga w’umuryango wa FPR inkotanyi Nyakwigendera yabarizwagamo na Perezida wa sena bari buvuge ijambo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bwanditse Umuryango wa Nyakwigendera Senateri Bishagara, bwasomwe na Minisitiri muri Purezidanse Judith Uwizeye, wanabushyikirije umuryango we.

Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Komisiyo ya FPR inkotanyi ishinzwe iterambere ry’umugore.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yihanganishije umuryango wa Gatera Manzi Athanase.

Ati “ Mu gihe nk’iki tubuze umuntu w’ingirakamaro wabaniraga neza buri wese.”

Perezida wa Sena yijeje ko Sena izakomeza kubanira neza abasenateri Bishagara asize.

Perezida wa Sena yakomeje agira ati “Kuva mu kwezi kwa Kane ubwo Senateri Bishagara yatangiraga kwivuza, bagenzi be bamusuraga cyangwa abo bavuganaga kuri ‘telephone’ yabiseguragaho ko atari bushobore kugera ku kazi kuko yumvaga ko avunisha bagenzi be!”

Perezida wa Sena, Minisitiri muri Purezidanse n’Umunyamabanga mukuru wa FPR inkotanyi basezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Senateri Bishagara.

Umurambo wa Nyakwigendera Senateri ugejejwe muri Kiliziya Regina Pacis Umwamikazi w’Amahoro, ahatangiye igitambo cya Misa yo kumusabira.