Hagaragarajwe igishobora gukoma mu nkokora intego yo kugira igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi

Mugihe u Rwanda rwihaye intego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye kubumenyi, bamwe mu baturage baravuga ko ishobora kuzakomwa mu nkokora no kuba umubare munini w’abarangiza kwiga, batabona imenyerezamwuga ndetse hakaba hatanariho uburyo buhamye bwo gushakira imirimo abafite ubumenyi bukenewe.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izageza umwaka utaha wa 2024, hagaragamo intumbero y’u Rwanda yo kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

 Gusa  bamwe mu baturage bagaragaza ko ukurikije ibintu biri ubu, bizafata igihe kinini kugira ngo u Rwnda rube igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ibi babishingira kukuba benshi mu barangiza kwiga za Kaminuza ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, batabasha kubona imenyerezamwuga.

Icyakora ngo n’ufite ubumenyi bukenewe, ngo hari ubwo birangira bumupfiriye ubusa, kubwo kubura aho abukoresha.

Umwe ati “Buriya ubumenyi ngiro ni bwiza ariko rimwe na rimwe turareba ese  ni hehe bakorera imenyerezamwuga? Ese ni ibihe bikoresho bishobora kubafasha kwimenyereza uwo mwuga ku buryo azavamo afite ubumenyi bihagije? Hanyuma niba imihanda igiye kubakwa ntitubona ari abashinwa baje kuyubaka.”

Undi ati “Ni ukuvuga ngo we barakubwiye ngo urangije kwiga uri urubyiruko. Wize wenda gukanika cyangwa wize kubaka. Uzubaka iki? Cyangwa uzahanga umurimo ki ntacyo uheraho? Ntufite icyo uheraho yewe niwiga no gukanika nta magaraje menshi ahari ngo ugende urangize bahite baguha akazi. Ariko uzamara imyaka 5 utarabona hao ukorera, bwa bumenyi wize ube ukibufite? Wumve ko buri kukubyara umusaruro n’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikintu njye nasaba ni ukuvuga ngo umunyeshuri urangije icyo aba afite ni ubumenyi gusa, ntabwo aba afite amikoro. Ikintu yakoroherezwa ni ukubona akazi […] yewe bakanamukurikirana ngo barebe ko agakora neza.”

Abarebera ibintu ahirengeye barimo n’abasesengura iby’ubukungu,  bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa mu burezi bw’u Rwanda, kugira ngo rube igihugu gishingira ubukungu bwarwo ku bumenyi bw’abaturage.

Straton Habyarima  ni Impuguke mu bukungu.

Ati “Umuntu ashobora gusohoka, dufate nk’urugero rworoshye ashobora gusohoka akubwira ngo njyewe nize ibijyanye na mudasobwa, ariko umuntu ukamubwira uti nonese wankoreye porogaramu ikemura ikibazo runaka, akakubwira ati ibintu bya porogaramingi ntabwo twabyize neza ndacyagerageza kureba ukuntu nabyiga. Mbese kwibanda cyane mu gukora ibyo uzakora n’ubundi ku isoko bisa naho bigikeneye gushyirwmao ingufu, nibwo tuzagera kuyo ntego kuvuga ngo ubukungu bwacu bushingiye ku bumenyi.”

Minisitiri w’inetebe Dr. Edouard Ngirente, aheutse kugaragaza ko u Rwanda rutagera ku ntego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, Abarimu batabigizemo uruhare, ngo banoze ireme ry’ibyo bigisha.

Yagize ati “Guverimona y’u Rwanda ikaba ifite intego, nk’uko mubizi mwese  y’icyo twita kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibyo rero nabyo bijyana nuko  abana tubikesha mwarimu baba bigishijwe neza.”

Bimwe mu biteganyijwe gukorwa kugira ngo u Rwanda rugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, ni ugufasha urubyiruko kurushaho kugira ubushobozi n’ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga.

 Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye, bagafashwa guhanga ibishya n’ibindi.

Daniel Hakizamana