Odinga yategetse ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo muri Kenya

Umunyapoliriki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, akaba n’umuyobozi w’Ihuriro Azimio la Umoja one Kenya, Raila Odinga, yavuze ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwaPerezida William Ruto nk’iyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023.

Mu ijambo yagejeje ku bambari be bigaragambyaga mu gace gakorerwamo ubucuruzi bukome ka Eastleigh mu murwa mukuru  Nairobi, Odinga yavuze ko imyigaragambyo yabaye uyu munsi ari intangiriro y’icyo yise kurwanirira ubutabera.

Ati “Buri wa Mbere haajya haba imyigaragambyo, urugamba rwatangiye kandi ruzarangira ari uko abanya-Kenya babonye uburenganzira wabo.”

Yongeyeho ko imyigaragambyo idateze guhagaraga kugeza igihe igiciro cy’ifu kimanutse.

Yagize ati “Iyi ni intangiriro. Tuzakomeza kugeza igihe igiciro cy’ifu kigabanutse.”

Ageze i Kamukunji, Odinga yavuze ko abitabiriye imyigaragambyo ari ikimenyetso cy’uko abanya-Kenya barambiwe ubuyobozi bwa Perezida William Ruto.

Odinga wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, yashimiye Abanya-Kenya kuba bitabiriye ku bwinsho imyigaragambyo, nubwo yavuze ko guverinoma yakoresheje imbaraga ngo iyihashye.

Yashimangiye ko batazigera bacika intege kugeza igihe guverinoma izumva ibyo basaba.

Odinga kandi yari aherekejwe n’umwungiriza we  Martha Karua , hamwe n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi briho barimo Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, Umuyobozi w’ishyaka Wiper Party, Kalonzo Musyoka n’abandi.

Odinga yasabwe guhagarika imyigaragambyo

Visi Perezida wa Kenya bwana Rigathi Gachagua yasabye ihuriro Azimio la Umoja, guhagarika imyigaragambyo kuko atari ikintu kiza ku bukungu bw’igihugu, bakareka abaturage bakajya ku mirimo.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023, abambari ba Raila Odinga, baramukiye mu myigaragambyo basaba ko perezida William Ruto arekura ubutegetsi, kuko bamushinja kwiba amajwi mu matora no gushyiraho leta ishyize imbere ubwoko.

Gachagua yavuze ko igihugu gikora iyo bwabaga kigahagarara ku baturage ndetse n’imitungo kandi ko Kenya itaza kwemera ko ubuzima buhagarara.

Uyu mutegetsi nomero ya Kabiri mu gihugu, yavuze ko kugera ubwo twakoraga aya makuru nta muntu wari waguye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi.

Visi Perezida wa Kenya yavuze ko abacuruzi batafunguye ubucuruzi bwabo ahanini batinya gusahurwa no kwibwa n’abigaragambya.

Abapolisi banyanyagijwe ahantu hose hari abigaragambya batesha abaturage, ndetse banabarasheho ibyuka biryana mu maso nk’uko Daily Nation yabibonye.

Hamwe abigaragambya baririmbaga indirimbo zisebya ubutegetsi ndetse n’abatera amabuye igipolisi, ariko hanagaragaye abafatwaga bakarira nk’abana.

Hari bamwe mu badepite basanzwe bashyigikiye Raila Odinga, bavuze ko iyi myigaragambyo ari ukwishyushya iya nyayo itaraza.

Raila yavuze ko ibyo asaba bitarakemuka abaturage bazajya mu muhanda kugera ubutegetsi bwa William Ruto buvuyeho, kuko abushinja amanyanga.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bategetsi bashyigikiye Odinga. bafungiwe iwabo mu ngo bakabura uko bajya kwigaragambya.

Mu mujyi wa Nairobi abigaragambya bavuze ko badatewe ubwoba n’ibyuka biryana mu maso, kuko bahaguma bakabibatera bigashira bagakomeza gahunda yabo ntacyo bikanga.

Muri Kenya ubu ibiciro by’ibiribwa byarahenze ubuzima buragoye, abigaragambya barasaba leta kugira icyo ikora.

 Imyigaragambyo nk’iyi yamagana ubutegetsi yabaye muri Afirika y’Epfo, Nigeria, Gambia, Tunisia na Sénégal, amashyaka ya atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho abwamagana.

Ibi ngo byateye ubwoba inzego z’umutekano za Uganda, ubu ziryamiye amajanja zikanga ko Dr Kiiza Besigye, nawe yajyana abaturage ku muhanda kuko naho ikiguzi cy’ubuzima cyarahenze.

Abigaragambya bamagana William Ruto muri Kenya nta burenganzra bahawe, bavuze ko umuturage ugaragaza ibyo atishimiye adasaba uburenganzira, ariko baciye amarenga ko imyigaragambyo ishobora kuzatinda kuko hose bavuga ko bari kwitoza akazi kataratangira, kugera Ruto ataye ubutegetsi akiruka agahunga.