Rusesabagina yavuze ko atazagaruka mu rubanza aregwamo

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwanze ubusabe bwa Paul Rusesabagina wasabaga amezi 6 yo gutegura urubanza no gusoma dosiye ikubiyemo ibyo aregwa, nawe yahise yikura mu rubanza.

Iburanisha ryatangiye mu gitondo urukiko rwibutsa ababuranyi ko nta muntu ukwiye gusiba iburanisha atabimenyesheje

Hakurikiyeho Rusesabagina wahise asaba ko yahabwa amezi 6 yo gusoma dosiye ye cyane ko yavugaga ko ari nini, kuburyo afite igice cyayo gusa

Ibi kandi yabihuzaga na Me Jean Felix Rudakemwa umwunganira, uvuga ko bamaranye igihe gito kuburyo we iyi dosiye ya Rusesabagina atayiziho ibirenze 10%.

Aha Rusesabagina yanagarukaga kukuba atarahawe abamwunganira yashakaga, nabyo biri mu byakururaga impaka.

Yagize ati “Ariko ni nabyo koko ko nahisemo n’abandi bavoka bandi aribo ba Kate Gibson na Philippe LaRochelle. Abo bose nabahisemo, sinumva rero impamvu njyewe ari njyewe nnjyenyine waba uwa mbere hano muri kino gihugu uburanirwa n’Abavoka bambwira ngo ugomba guhitamo muri twebwe. Icyo nicyo gisubizo mufite. Sinumva rero impamvu atunganirwa ataburanirwa n’umwavika yihitiyemo. Ndetse byanashoboka ashoboye gutumira n’uwo mu ijuru kuki bitashoboka?”

Ni ubusabe bwakuruye impaka mu rukiko, aho abunganira abaregera indishyi ndetse n’ubushinjacyaha bavugaga ko ari uburyo bwo gutinza urubanza.

Saa tanu n’igice urukiko rwafashe umwanya rujya kwiherera ngo rusuzume ubu busabe, rumara hafi amasaha abiri yaburagaho iminota duke, ruragaruka.

Umucamanza uyoboye inteko iburanisha bwana Antoine MUHIMA yavuze ko iburanisha rigomba gukomeza nk’uko byafashweho umwanzuro mu maburanisha yabanje, cyane ko uregwa ubwe yibwiriye urukiko ko abonana n’abamwunganira uko abishaka bagategura urubanza.

Paul RUSESABAGINA yavuze ko atizeye kubona ubutabera kuko uburenganzira bwanjye butubahirijwe.

Yagize ati “Kubera uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira buboneye butubahirijwe, njye nta butabera ntegereje hano. Sinzongera kwitabira uru rubanza. Ndaruhagaritse.’’

Me Rudakemwa umwunganira yavuze ko agendera ku by’umukiriya we kuko ariwe yunganira.

Ati “Mubinyemereye nakwigendera.’’

 Urukiko rumusaba gutegereza iburanisha rigasoza.

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara wakunze kwigamba ibitero byahitanye abaturage muri Nyungwe na Nyabimata, yireguye yemera ibyaha aregwa ariko icyo kuvuga ko mu Rwanda indege ya Habyarimana wahoze ategeka u Rwanda yahanuwe n’abahoze muri RPA, yavuze ko yabivuze kuko ariyo ntero yasanganye abarimo Lt. Gen Kayumba Nyamwasa uyobora ishyaka RNC rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera muri Afrika yepfo, n’abagenzi be abisabira imbabazi.

 Yavuze ko mu murongo wa politiki wo muri RNC mu 2013, yavugaga ko FPR yishe Abahutu, Leta y’agatsiko yica abacikacumu, Leta y’agatsiko ikoresha Jenoside nk’iturufu yo gucecekesha abayinenga no gucuruza Jenoside.

Ati “Ubwo nabazwaga mu Bushinjacyaha nemeye ko nabikoze ariko yari icengezamatwara ryo kwangisha abaturage ubutegetsi.’’

Mu byaha byose bwana Nsabimana uzwi nka Majoro Sankara byose yisobanuyeho uyu munsi, yabanzaga gusobanura uko byakozwe, hamwe akagaragaza ko nta ruhare yabigizemo nkawe, bikarangira agira ati “ndabyemeye ndanasaba imbabazi kuko nari umuyobozi”, ariko akongera ati “Hari ibyo ntatangagaho amabwiriza, nk’ibirebana n’igisirikare nk’uko nari muri politiki, ariko ntabwo mbihakana kuko nari umuvugizi wa FLN kandi nari visi perezida wa kabiri wa MRCD.”

 Ibi bitero byose ni ibyabaye muri Nyungwe no muri Nyaruguru.

Nsabimana Sankara yakunze kumvikana yigamba ibyo bitero byose kumaradiyo mpuzamahanga, ariko ngo kubera isoni byabaga biteye babyegekaga kuri leta y’u Rwanda.

Uru ni urubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya umupaka rukorera mu karere ka Nyanza, ariko abaregwa bose baraburanira i Kigali muri sale y’urukiko rw’ikirenga, kuko basabye ko baburana barebana bitari mu ikoranabuhanga.

Alphonse TWAHIRWA