Umwuka uri muri Kigali nyuma y’iminsi itatu Coronavirus igeze mu Rwanda

Nyuma y’iminsi itatu u Rwanda rutangaje ko icyorezo cya Corona Virus cyamaze kugera mu gihugu, mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara umuvundo w’abagura ibikoresho by’isuku.

Ni mu ma  saa yine z’amanywa mu mujyi wa Kigali  rwagati ku nyubako  y’ubucuruzi izwi nka T 2000 tuhasanze umurongo muremure w’abashaka kwinjira muri iyo nyubako, uwinjira wese arasabwa kubanza gukaraba kandi agapimwa umuriro, umubare w’abambaye udukoresho dupfuka umwana n’uturinda intoki uri kwiyongera.

Jean Claude NIZEYIMANA ufite mu nshingano imicungire ya T 2000 yatubwiye ko bitari bisanzwe ko iyo nyubako igira abakiriya benshi kandi hafi ya bose ni abagura udupfukamunwa, uturindantoki n’ibindi bikoresho by’isuku, hari impungenge ko  biri bube bike ugereranije n’ababishaka.

Yagize ati “Ubusanzwe twe udupfukamunwa dusanzwe tuducuruza ariko hajemo iki kintu byabaye ngombwa ko abantu baza kutugura ari benshi cyane. Izindi twazitumije ariko kuba nke byo ni nkeya.”

Mu mihanda yegereye amwe mu maguriro manini y’umujyi wa Kigali hari abasore n’inkumi batembereza utwo dukoresho ku mihanda, ubwitabire bwo kutugura bwo ni bwinshi n’ubwo hari abari kuzamurira ibiciro bimwe muri ibyo bikoresho cyane cyane uturindamunwa n’amasabune.

Theophile Bertin NSHIMIYIMANA twahuye amaze kugura agapfukamunwa.

Yagize ati “Nanjye yampenze cyane hano nko muri 2000 house bari kuyicuruza 1500 cy’amafaranga y’u Rwanda ariko  uwayiranguyeho akayitanga kuri 2000 by’amafaranga y’u Rwanda.”

N’ubwo bimeze bityo ariko urujya n’uruza mu mujyi rusa n’urwagabanutseho.

 Hari amwe mu mazu y’ubucuruzi afunze, n’afunguye abayakoreramo bavuga ko abakiriya bagabanutse, icyakora cyeretse abacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Jean Damascene TUGIRIMANA acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ati “Abakiliya bo bagabanutse bafite ubwoba bari kwigurira ibiribwa.”

Abatwara abantu n’ibintu mu binyabiziga nabo barahamya ko urujya n’uruza rw’abantu bakora ingendo rwagabanutse kuburyo bugaragara, biremezwa n’uyu mumotari na mugenzi we utwara taxi voiture.

Umumotari ati “Nkurikije guhera ejo bacyumva ngo abanyeshuri batashye bahise bagira ubwoba. Ejo natwaye kimwe cya kabiri cy’abagenzi najyaga ntwara, uyu munsi bwo byanze twabuze abagenzi.”

Abitabira guhaha ibiribwa nabo babaye benshi kuburyo hari bimwe mu bicuruzwa byatangiye gushira ku isoko kandi hakaba n’impungenge zo kuzamura ibiciro.Ubonyimbabazi Evase ni umwe mu bacuruzi mu isoko rya Nyarugenge.

Ati”abakiliya babaye benshi kandi bari gutwara ibintu nk’abagiye gukora sitoke kuko bari kuvuga bati isaha ku isaha leta ishobora gufata ingamba zo gufunga isoko bakabura uburyo bahaha.”

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yo yari yihanangirije abacuruzi kutazamura ibiciro bitwajwe icyorezo cya CoronaVirus.

Kuva icyo cyorezo cyamara kugaragara mu Rwanda leta yahise ikaza ingamba zikomeye zirimo no gufunga amashuri yose abanyeshuri bagasubira mu miryango.

 Leta kandi iri kuburira abantu guhagarika ingendo zitari ngombwa no gukomeza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

 Abakozi n’abakoresha basabwe kumvikana kugira ngo aho bishoboka akazi gakorerwe mu rugo.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bagera kuri batanu mu minsi Itatu  aribo bamaze kugaragaraho Coronavirus.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko aho coronavirus igereye mu Rwanda inama Esheshatu zarikuzabera mu Rwanda mu kwezi muri Werurwe no muri Mata zasubitswe, zari kuzinjiriza u Rwanda Miliyoni Eshanu z’amadorali.

Kuri uyu wa mbere Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryatangaje ko ibihugu 27 by’Afurika ari byo Coronavirus imaze kugeramo kuri ubu abarenga 320 bakaba bamaze kuyandura kuri uyu mugabane.

Tito DUSABIREMA