Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abandi bantu bane batahuweho Coronavirus mu Rwanda.
Abayisanzwemo ni umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 6 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ndetse n’umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe, aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko undi munyarwanda wasanzwemo iki cyorezo afite imyaka 30 ariko we akana adaheruka kugirira ingendo hanze y’u Rwanda.
Undi wanzwemo iki cyorezo ni umunya-Uganda w’imyaka 22 wageze mu Rwanda tariki ya 15 Werurwe, 2020 akaba yarageze mu Rwanda aturutse I Londres mu Bwongereza.
Kugeza ubu abamaze kugaragaraho iki Cyorezo mu Rwanda ni Batanu.
Uwayitahuweho bwa mbere ni umuhinde, winjiye mu Rwanda aturutse I Mumbai tariki 8 Weeurwe 2020.
Kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa, ubu ari kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”
Aba barwayi Bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, hanashakishwa abantu Bose bahuye nabo kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego zibishinzwe.
Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwirinda Coronavirus cyane cyane bakaraba intoki igihe cyose, no kutajya ahantu hahurira abantu benshi.