Perezida Kagame yifurije Perezida Ramaphosa wanduye Covid-19 kurwara ubukira

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije mugenzi we Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, gukira vuba nyuma yo kwandura Coronavirus akaba ari mu kato I cape town.

Kuri iki cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, nibwoPerezida Cyril Ramaphosa, nibwo yapimwe asanganwa ibimenyetso bya Covid-19, ubu akaba yishyize mu kato i Cape Town, aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yifurije Perezida Ramaphosa kurwara ubukira.

Ati“Nifurije umuvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa gukira vuba.”

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu Cya Afurika y’Epfo ,bivuga ko Perezida Ramaphosa yatangiye kuva atamerewe neza kuri iki cyumweru, avuye mu Misa yo gusabira Umuzungu wa nyuma wategetse iki gihugu mu bihe by’ivanguramoko bya Apartheid, FW De Klerk, muri Cape Town. 

Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko abantu bose bakorana na Perezida Ramaphosa bagiriwe inama yo kwipimisha bakareba ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite.

Perezida Ramaphosa, yari amaze iminsi ari gukorera ingendo mu bihugu bya Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana na Senegal.

 Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko we nabo bajyanye bose bapimwe Covid-19 muri ibyo bihugu ariko bagasanga bose nta bwandu bafite.

Perezida Ramaphosa usanzwe yarahawe dose zombi za Covid-19, yabaye asingiye inshingano ze Visi Perezida, David Mabuza, kugeza mu cyumweru gitaha.

 Muri Afurika y’Epfo niho havumbuye bwa mbere ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bukaba bwarateye impugenge isi yose, bunatuma hari ibihugu bifata ingamba zo kubukumira harimo no guhagarika ingendo z’indege ziva n’izijya muri Afurika y’Epfo y’amajyepfo.

Ni icyemezo cyababaje Afurika y’Epfo ivuga ko ingamba iki gihugu cyafatiwe ivuga ko ibyo yakorewe ari iguhano cy’uko yatanze amakuru ko hari ubwandu bushya.