Perezida Paul Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we w’u Busuwisi

Perezida Paul Kagame uri i Geneve mu Busuwisi, yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w’iki gihugu Ignazio Cassis, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kagame ari muri iki gihugu aho yitabiriye yitabiriye inama izwi nka ‘Effective Development Co-operation Summit’.

Biteganyijwe ko mu masaha ya nyuma ya saa sita, Umukuru w’Igihugu yitabira ifungurwa ry’iyi nama.

Iyi nama ihurije hamwe abantu banyuranye, aho baganira ku bufatanye mu iterambere mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.