Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga, batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Bugesera na Ngoma, barasaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha kwegerezwa amashuri y’abafite ubumuga, kuko ngo bahangakishijwe n’ubwigunge bukomeje kuranga abana babo.
Mu majwi y’aba babyeyi batuye mu Murenge wa Ngeruka ho mu karere ka Bugesera ndetse na Sake yo muri Ngoma, barumvikana basaba inzego z’ubuyobozi, kubafasha kwegerezwa Amashuri y’abafite ubumuga kuko usanga aba bana iyo bashatse kwiga bitaborohera kuko n’ibikorwaremezo bubaka biturohereza umwana ufite ubumuga.
Umwe ati “Ikigeretseho n’amashuri bubaka inaha umwana ntiyabasha kujya kwiga. Ntiyahabona ubwiherero.”
Undi ati “Mutuvuganire wenda inaha bazahashyire ikigo cyakura abo bana muri ubwo bwigunge. Ababyeyi babo nabo babashe kwishima.”
Bakomeza basaba ubuyobozi bwo hejuru guhaguruka bakareka kwibanda mu mujyi wa Kigali, bakibuka ko no mub ice by’icyaro babyara abana bafite ubumuga, bityo bagahabwa ubufasha abana bafite ubumuga nabo bakabona iterambere.
Umwe ati “Icyo twasaba ubuyobozi ni ukugerageza bukajya bureka guhera mu mujyi wa Kigali gusa, bukamenya ko no mu cyaro tubyara abantu bafite ubumuga, bukadushakira amashuri bakigamo n’abarimu b’inzobere ku buryo umwarimu wigisha umuntu ufite ubumuga urumva aba ari umuntu ukomeye. Natwe abana bacu bafite ubumuga bakagira iterambere.”
Naho umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, madamu Anathalie Niyonagira, yavuze ko hari ibigo byihariye bibafasha ariko bidafite ubushobozi bwo kwakira abo bana bose.
Icyakoza ngo hari abafatanyabikorwa bari kugenda bakorana, babarura mu ngo bakora n’ubukangurambaga
Ati “Hari ibigo byihariye bifasha abo bana, ariko tabwo biba bifite ubushobozi bwo kwakira abana bose. Hariho bafatanyabikorwa turi kugenda dukorana bari kugenda bababarura banareba mu ngo aho bari, bakora ubukangurambaga.”
Murema Jean Baptiste ushinzwe ubuvugizi mu ihuriro Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), yabwiye itangazamakuru rya Flash Flash, ko kuri iki kibazo bagiye kuvugana n’ubuyobozi butu turere n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Ati “Tugiye kubivugana n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Imana y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga. Kuko ni inzego za Leta kandi bafite mu nshingano gukurikirana imibereho myiza y’abaturage n’ibibazo bahura nabyo. Uruhare rwacu rwa mbere nka NUDOR ni ukumenyesha inzego kugira ngo zibikurikiraneariko tugatanga n’ubujyanama uko byakorwa kugira ngo wamuntu ufite ikibazo koko kibashe kubonerwa umuti.”
Imibereho mibi y’imiryango ifite abana bafite ubumuga bukomeye muri iyi mirenge, ngo ni kimwe mu mbogamizi ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bahura nabyo, icyakora ngo bitaweho neza bavamo abantu bakomeye.
Ali Gilbert Dunia