Afurika y’Amajyepfo iri gukorerwa ivangura- Perezida Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko guhagarika ingendo zituruka muri Afurika y’Amajyepfo, kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwahagaragaye bwiswe Omicron, nta shingiro bifite kandi ko Afurika y’Amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura.

Ibi abitangaje nyuma yaho ibihugu bitandukanye ku Isi birimo n’u Rwanda biri kugenda bihagarika ingendo zijya muri Afurika y’amajyepfo.

Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika biri mu bihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zimwe na zimwe.

U Rwanda na rwo rwafashe icyemezo cy’uko abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bakigera mu gihugu.

U Buyapani bwashyizeho ingamba zo gukumira abanyamahanga bose binjira mu gihugu uhereye ku ya 30 Ugushyingo 2021.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko gufungira imipaka Afurika ari ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga.

Perezida Ramphosa yasabye ibihugu byashyizeho ayo mabwiriza kwisubiraho byihutirwa ku byemezo byabo, mbere y’uko birushaho kugirira nabi ubukungu bw’ibi bihugu.

Perezida Ramaphosa yasabye abaturage b’igihugu cye kwitabira gufata inkingo za Covid-19 kuko ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’icyorezo.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, uherutse kuburira ibihugu ku isi kwirinda gufunga ingendo z’abava muri Afurika kubera ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Dr John Nkengasong ukuriye ikigo cy’Ubumwe bwa Afurika cyo kurwanya ibyorezo (CDC) yavuze ko byabonetse ko gufunga ingendo bitanga umusaruro muto mu kurinda ikwira ry’iyi virus.

Ibihugu bigize OMS biteganyijwe ko bikora inama idasanzwe ihera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, yiga ku buryo isi ihangana n’iki cyorezo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ishami yr’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko Omicron imaze kuboneka muri Australia, Africa y’Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n’Ubufaransa.