SAIDI LUGUMI YAGIRIYE INAMA ALLIAH COOL YO KWIRINDA GUTANGA IDENI.

 

Umunyemari Saidi Lugumi yagiriye inama Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool yo kwirinda gutanga amadeni kuko bizamuteranya n’abo yayahye mugihe cyo kwishyuza,ibi yabinyujije ku rubuga rwa Instagram ubwo yasubizaga ubutumwa Alliah Cool yasangije abamukurikira.


Alliah cool usigaye afite ibikorwa bitandukanye akorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagize ati”Igihe natangiraga gukorera muri Goma, narangizaga akazi kare ntazi icyo gukora nimugoroba. Ni yo mpamvu nafunguye iri duka kugira ngo mbe mfite aho njya nyuma y’akazi. Ariko icyatumye iri duka riba iridasanzwe ni urukundo mwangaragarizaga buri munsi.

Murakaza neza muri COOL OUTFIT STORE.
Njye mba ndi hano buri munsi kuva saa 04:30 z’umugoroba kugeza saa 08:00 z’ijoro,Murakaza neza cyane.

Kandi mwarakoze cyane ku bwo kuza kunshigikira ejo hashize. Imana ibahe umugisha mwese”

Akibona ubu butumwa,umunyemari Saidi Lugumi umaze iminsi adahisha amarangamutima ye kuri Alliah cool yagiye ahasubirizwa ubutumwa(Comment)agira ati:Iri duka ni ryiza cyane, uzajye ugurisha ibintu ariko wirinde gutanga amadeni, kuko nuha abantu amadeni muzashwana ku munsi wo kwishyura.

Saidi Lugumi ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 8 ku rubuga rwa Instagram,amaze iminsi agaragaza amarangamutima kuri Alliah Cool abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ibyakomeje kwibazwaho na benshi ndetse bamwe bakavuga ko bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo dore ko uyu Mugabo akurikira Alliah cool wenyine kuri uru rubuga.