Idamange agiye gusubira imbere y’urukiko

Idamange Iryamugwiza Yvonne wahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, agiye gusubira imbere y’ubutabera nyuma yo kujuririra igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 15.

Ikijyamakuru igihe.vom dukesha iyi nkuru cyanditse ko Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi, ruri i Nyanza rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, gupfobya Jenoside no gutanga sheki itazigamiwe.

Icyo gihe uru rukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 rumuca n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw muri Nzeri 2021.

Urukiko rw’Ubujurire rugaragaza ko urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ruteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2023 nyuma yo kujuririra igihano yakatiwe n’urukiko rukuru.

Kuri ubu Idamange afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere uhereye ku wa 9 Mata 2021 nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2021, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashishije YouTube maze akajya atambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.

Uyu mugore yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire. Yavuze ko atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.