Ingabo z’u Rwanda n’igisirikare cya Leta ya Nebraska mu bufatanye

Ingabo z’u Rwanda n’igisirikare cya Leta Nebraska yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bemeranijwe ubufatanye buhoraho mu bya Gisirikare.

Kuri uyu wa Kane impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubwo bufatanye buzibanda ku ngingo enye zirimo no gusangira ubumenyi mu by’indege.

General Jean Bosco Kazura,umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda niwe washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, Major General  Daryl Bohac asinya ku ruhande rw’ingabo za  Leta ya Nebraska imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni amasezerano yibanze mu guteza imbere ubwubatsi (Engeneering),ubufatanye mu by’indege, ibikoresho bya gisirikare n’iterambere ry’abasirikare bagize imitwe yihariye.

Major General  Daryl Bohac uyobora igisirikare cya leta ya Nebraska arasobanura impamvu izo ngingo enye ari zo zibanzweho.

Ati “Impamvu y’izo ngingo enye zizibandwaho, yaturutse mu biganiro ingabo z’u Rwanda zagiranye n’igisirikare cya leta ya Nebraska. Twembi twemeranijwe ko ari izo tuzaheraho.”

Twifuje kumenya uko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa, maze twegera Lt. Col Innocent Munyengango uvugira igisirikare cy’u Rwanda RDF adusobanurira ikigiye gukurikiraho.

Ati “ Nyuma yo gusinya amasezerano, abahanga mu bya gisirikare muri RDF no muri Nebraska bazahura barebe ibidufitiye twese akamaro impande zombi noneho uko iminsi izagenda icaho niko tuzagenda tunononsora ibidukwiriye n’ibitubereye kandi n’ibyo twifuza

Nebraska ni leta iherereye mu burengerazuba bwo hagati muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, ikaba ituwe n’abaturage bakabakaba Miliyoni 2.Igisirikare cya za Leta muri Amerika National Guard, kigengwa na leta mu buryo bwihariye ariko kinabarizwa mu gisirikare cy’igihugu mu buryo rusange.

Bivuze ko abasirikare ba leta ya Nebraska ari n’abasirikare ba leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tito DUSABIREMA