Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko baremerewe n’ibiciro bishya by’amazi bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora zikagabanya igiciro.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 ni bwo inama y’abaminisitiri yafashwe umwanzuro wo kuzamura igiciro cy’amazi.
Ibiciro bishya byatangajwe, ku nganda nta cyahindutse ku kiguzi cya metero kibe imwe kuko cyagumye kuri 736Frw naho ku mavomo rusange metero kibe yagumye kuri 323 Frw.
Ku mazi akoreshwa mu ngo ni ho habaye impinduka kuko nk’aho bakoreshaga hagati ya metero kibe 0-5 bazajya bishyura 340Frw kuri metero kibe imwe, avuye kuri 323Frw.
Abakoresha hagati ya metero kibe 5-20 bazajya bishyura 720Frw avuye kuri 331Frw; abakoresha metero kibe 20-50 bishyure 845Frw avuye kuri 413Frw na ho abakoresha amazi hejuru ya metero kibe 50 bishyure 877Frw avuye kuri 736Frw.
Ku nzu zitagenewe guturwamo, abakoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0-50 bazajya bishyura 877Frw kuri metero kibe imwe, abakoresha hejuru ya metero kibe 50 bishyure 895 Frw kuri metero kibe imwe.
Ikigaragara ni uko igiciro cy’amazi akoreshwa mu ngo kikubye kabiri.
Abatuye mu mujyi wa Kigali baravuga ko kibaremereye.
Abaginiriye n’itangazamakuru rya Flash basabye Leta gusubiramo ibiciro by’amazi.
Umwe ati“Igiciro cy’amazi cyarazamutse ariko wanereba ugasanga mu makaritsiye nta mazi ahari.”
Undi ati “Yego amazi ni ngombwa adufitiye akamaro tugomba kuyagura ariko iyo ubonye baguhaye fagitire ihwanye ibihumbi 14598, ni amafaranga menshi cyane mu kwezi kumwe, ku kwezi najyaga nishyura amafaranga ibihumbi birindwi cyangwa umunani byakabije ariko urumva byikubye kabiri.”
Akomeza agira ati “ Turifuza ko batugabanyiriza.”
Undi nawe ati “ Ibiciro byarazamutse rwose twifuza ko ibiciro babisubiza uko byari bimeze buri wese akibonamo.”
Nubwo Abaturage bagaragaza kuremererwa n’igiciro cy’amazi cyiyongereye, Leta yo isa nititeguye kongera kukigabanya ukurikije ibikubiye mu itangazo ryashyizwe Ahagaraga n’ikigo ngenzura mikorere RURA ubwo cyatangazaga ibiciro bishya by’amazi.
Iri tangazo rigaragaza ko ibiciro by’amazi byazamuwe hakurikijwe ibiri gukenerwa ngo amazi agere kuri bose haba mu mijyi ndetse n’ibyaro.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura Muzola Aimé, yabwiye itangazamakuru ko ibiciro by’amazi byari bimaze imyaka ine, kandi ko bitari bigihagije kugira ngo hagaruzwe amafaranga ashorwa mu bikorwa byo gutunganya amazi.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza, aho yiyemeje ngo kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.