Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu yakoze impinduka zikomeye mu bayobozi bakuru b’igisirikare nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo.
Iri tangazo rivuga ko Perezida Kagame yazamuye ipeti rya Major General Jean Jacques Mupenzi amugira Lt General amuha n’inshingano zo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uwo mwanya Lt General Jacques Musemakweli.
General Mupenzi yari asanzwe akurikiye imyitozo mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame kandi yanagize Lt General Jacques Musemakweli Umugaba w’Inkeragutabara (Reserve Force) umwanya asimbuyeho Major General Aloys Muganga wari kuri uwo mwanya by’agateganyo.
Major General Aloys Muganga we wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare birimo n’imodoka z’intambara.
Photo: IGIHE