Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru,Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh,yakiriye abakinnyi ba APR FC, abatoza, abagize itsinda ry’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana bayo mu birori byo gusangira byabereye kuri Mess ya Ofisiye bakuru, Kimihurura.



Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’Inkeragutabara n’abandi bayobozi bakuru muri RDF, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro APR FC kubera umusaruro udasanzwe yagezeho mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.


Iyi kipe yanditse amateka yegukana ibikombe bitatu bikomeye ari byo Igikombe cya Shampiyona ya BK Premier League, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

