Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gushaka gutorokesha imfungwa, dosiye yabo ifitanye isano n’itangazo Minisiteri y’Ingabo iheruka gushyira ahagaragara ivuga ko Col Tom Byabagamba azaregwa ibyaha by’inyongere birimo gushaka gutoroka gereza.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle UMUHOZA yabwiye umuseke ko abafashwe ari John Museminali (uyu ni umugabo wa Rosemary Museminali wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda), Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel.
Ati “Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutoroka kw’imfungwa cyangwa umugororwa, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko Museminali na Mugisha bafashwe tariki 15 Mata 2020, naho Mukimbiri afatwa tariki 17 Mata 2020. Bose boherezwa muri Pariki tariki ya 20 Mata 2020.
Src: Umuseke