Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bageze ku 154 - FLASH RADIO&TV

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bageze ku 154

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo 1.343 byafashwe, byagaragaje umuntu umwe mushya wanduye coronavirus bituma umubare w’abamze kuyandura ugera ku 154.

Iyi Miniseteri kandi yavuze ko abantu 89 bamaze gukira iki cyorezo nyuma y’uko hiyongereeho abantu batatu bayikize mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bagirwa inama yo kutambara agapfukamunwa kamwe mu gihe kirenze amasaha atandatu, naho mu gihe bambaye akameswa bakibuka kugatera ipasi mbere yo kongera kukambara cyangwa se abatayifite bakakamesa mu mazi ashyushye kugira ngo yice udukoko twaba twakagiyeho.

Ikigo cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika cyo kurwanya ibyorezo kivuga ko muri Afurika ubu hamaze kwandura abantu 26,114, Abamaze gupfa ni 1,247 naho abamaze gukira ni 7,033.

Ku Isi abamaze kwandura Covid-19 barenga 2,709,949 abamaze gupfa ni 190,098 naho abamaze gukira 742,255 .