Ibibazo biri mu Karere k’ibiyaga bigari bigiye kuganirwaho n’akanama gashinzwe umutekano ku Isi

Guhera saa tatu za mugitondo ku masaha y’i New York (saa kumi ku isaha mu Burundi, mu Rwanda, n’Irega muri Kivu y’Epfo) hateganyijwe inama ihuza akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi yiga ku bibazo bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari.

Igihugu cya Dominican Republic muri uku kwezi nicyo kiyoboye aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 birimo bitanu bihoraho.

BBC yanditse ko Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri aka karere Huang Xia , araha raporo ibihugu bigize aka kanama igaragaza uko ibintu bihagaze muri aka karere.

Biteganyijwe ko Huang Xia abwira iyi nama uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Repibilika iharanira Demokarasi ya Congo ashingiye kuri raporo y’amezi atandatu ashize kugeza muri Werurwe uyu mwaka.

Xia uri buganirize iyi nama ari i Nairobi muri Kenya, biteganyijwe ko abwira iyi nama umusaruro wavuye mu nama zahuje abashinzwe iperereza b’u Burundi, Repubulika C, u Rwanda, Tanzania na Uganda, zabereye i Dar es Salaam mukwa 11/2019 n’i Nairobi mukwa 02/2020.

Bwana Xia biteganyijwe kandi ko abwira iyi nama uko ibintu bimeze uyu munsi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aha haracyavugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Epfo bihitana ubuzima bw’abaturage abandi bakava mu byabo.

Raporo ya ONU iheruka ivuga ko kuva ibitero by’ingabo za leta ku mitwe yitwaje intwaro byatangira mu kwezi kwa 10 gushize, hari imitwe yaciwe intege ariko hari n’igikomeje ibikorwa byabyo muri ako gace.