Uyu munsi abandi 4 bakize coronavirus, bose hamwe ni 84

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko hagaragaye abandi bantu bane bakize Coronavirus mu bipimo 1,449 byafashwe mu masaha 24. Ibi byatumye umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera kuri 84.

Ibi bipimo kandi byagaragaje abandi barwayi bashya 3 ibi byahise bituma umubare w’abamze kwandura ugera 150.

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryo kuri uyu wa 21 Mata 2020 rigaragaza ko abantu 84 bamaze gukira coronavirus mu gihe abakirwaye ari 66.

Kugeza ubu mu Rwanda ntawe iki cyorezo cyari cyahitana.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko hari umurwayi uri kongererwa umwuka kugira ngo ataremba, gusa n’ubwo bimeze bityo ngo Abarwayi bose hamwe bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi ngo bari koroherwa.

Abanyarwanda bakomeje gusabwa gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda coronavirus bakaraba intoki kenshi kandi bakaguma mu ngo.

Udupfukamunwa ngo tugomba kwambarwa n’abavuye mu ngo cyangwa bahuye n’abandi bantu benshi, nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.