Nyamasheke: Yemerewe ubufasha bwo kwivuza agera ku bitaro bya CHUB aratereranwa

Keziah  Mukarwigema w’imyaka 78 wo mu mu Murenge wa Shangi yemerewe ubuvugizi n’umurenge ku karere maze umusaba ko yajya ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ibindi bikaba nyuma ari kuvurwa, gusa we n’umuryango we babazwa ko batigeze bavuzwa bakagarurwa i Nyamasheke kugeza na n’ubu akaba arembeye mu rugo.

Ni inkuru yatambutse ku bitangazamakuru bya Flash mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, nyuma yuko itambutse ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa shangi yasuye Quesies Mukarwigema w’imyaka 78  maze abasaba ko bashaka uburyo bajyera ku bitaro bya Kaminuza bya Butare biherereye mu karere ka Huye.

Bagarutse batavuwe ku bitaro by by’intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke ari naho twabasanze nkuko bisobanurwa na Baranyanga Venuste, umurwaza w’uyu mukecuru.

Yagize ati “ubwo bambajije ko ubwishyu bw’icyo cyuma ko bwaboneka , mbabwira ko Umurenge ariwo wavuze ko umubonera ubwishyu, babaza Umurenge nia warabyemeye. byabaye ngombwa ko bampa facture nkayishyira ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nyimugejejeho ambwira ko agomba gutegereza icyo akarere kazatanga.”

Akomeza agira ati “Badusezereye ubu twagiye mu bitaro bya bushenge nabo bagomba kudusezerera tukajya mu rugo.”

Kuri ubu ubuzima bumureye nabi aho twamusanze mu bitaro bya Bushenge kuko ntabushobozi afite bwo kugura icyuma bamushyira mu itako cya Miliyoni eshatu ni igice.

Ati “Niho hanzitira, kwigaranzura, kweguka, kugarama byose ni induru, kwicara byose biranzonze cyane cyane bikazamuka mu ivi kandi nta bushobozi bwo gutanga miliyoni eshatu n’igice zo kugura icyo cyuma.”

Ese ubuyobozi bw’umurenge wa Shangi hari icyo bwaba bwarakoze kuri iki kibazo nyuma yaho bwemereye ubuvugizi ku karere uyu mukecuru. Agnes Musabyimana ni umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage?

Ati “Ubwo nayohereje nyuma ya wa munsi duhura, mfite aquise de reception (ibigaragaza ko nahageze).”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi athanasie mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru yagize ati “Mwiriwe neza reka mbikurikirane hamenywe uko yafasha.”

Umwe mu bakorera mu ishami ry’imibereho myiza nawe yemereye umunyamakuru wa Flash ko iki kibazo bacyakiriye nubwo gisaba ubushobozi bwinshi ariko ko nta munyarwanda udakwiriye kuvuzwa.

Kuri ubu Keziah  Mukarwigema w’imyaka 78 arwariye mu rugo iwe kuko no mu bitaro by’intara bya Bushenge bamusezereye.

Sitio Ndoli