Kigali: Basaba ko Gatanya ku bashakanye yatangirwa ku Murenge


Hari abatuye mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali,basanga bikwiye ko urwego rw’umurenge rwakwemerwa gutanga gatanya ku bashakanye kuko mu nkiko bimara igihe bikabyara ubwicanyi mu miryango.


Imfu mu bashakanye zikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, abaturage bakavuga ko iyo miryango byari bizwi na buri wese ko ibanye nabi.


Mu bitekerezo bya rubanda basanga kubana nabi kw’abashakanye bibyara urupfu bitizwa umurindi no kuba amategeko yo gutandukanya umugore n’umugabo aremereye.


Mu ikusanyabitekerezo rya Radio Flash na TV aba baturage baravuga ko nk’uko abantu basezerana ku murenge bikagira agaciro, uru rwego rukwiye guhabwa ububasha bwo gutandukanya ingo zibanye nabi nk’uko rusanganwe ubwo kuyisezranya.


Uyu aragira ati “Igihe byamaraga gisaga amezi atandatu bari mu nkiko, k’umurenge byafata igihe gito cyane, cayne ko n’abantu baturanye baba bazi ibyo bapfa kuburyo byoroha ko umurenge umenya amakuru.’’


Undi na we aragira ati “Mu rukiko biratinda, ibyiza ni uko batandukanira mu murenge, kuko iyo bitinze mu nkiko, ni byabindi bivamo ko umwe arambirwa undi bikavamo ubwicanyi.’’


Undi mudamu avuga ko urrwego rw’umurenge niruhabwa ububasha bwo gutandukanya abananiranwe bizakemura byinshi.


Yagize ati “Inzego z’ibanze zazajya ziha amakuru umurenge ukayaheraho utandukanya abashakanye byananiranye ko bumvikana.’’


Mugenzi wabo avuga ko uko batinda gutandukana ariko haza imbaraga z’uko umwe ashobora kwica undi.


Hon.Nyirahirwa Venerand,umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, asanga ikihutirwa atari ugutandukanya abashakanye,igituma gatanya itihutiswa ari uburyo bwo gushaka kunga abafitanye amakimbirane kuko no guca mu nkiko bifasha ababakomokaho kubona uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Iyo umugore n’umugabo batandukanye, hari ingaruka zijyera ku bana, hari ibijyanye n’amashuri usanga rimwe na rimwe ufite ubushobozi atariwe abana bifuza kubana na we, ntabwo rero numva ko byaba ari byiza kwegereza uburyo bwa gatanya urwego rw’umurenge kugira ngo bijye bikorwa byoroshye, icyo leta y’u Rwanda igambiriye ni ubusugire bw’umuryango ntabwo ari ugutandukana kw’abashakanye.’’

Akomeza avuga ko gatanya yareberwa mu burere abagiye kurushinga bahawe, bikareberwa no mu bindi bitandukanye, ariko icyo yashyira imbere atari gatanya.


Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2019, ingo zasenyutse binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018.


Ni ibintu bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.


Raporo igaragaza ko ingo nyinshi ari izasenyutse zitaramara imyaka 15 zibayeho kuko zingana na 80%. Ikindi cyagaragaye kandi ni uko abo mu Mujyi wa Kigali ari bo batandukana cyane.


Kigali yari ifite abantu batandukanye 2400 mu gihe ingo zasenyutse bivuye kuri gatanya mu Majyepfo zari 1989 naho Uburengerazuba zikaba zari 1820.
Ni mu gihe Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari gutandukana burundu, aho kingana n’imanza 3,322.


KWIGIRA Issa