Perezida Andry Rajoelina mu ruzinduko rushimangira umubano n’u Rwanda

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu mu Rwanda rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe,  yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane  w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent.

Perezida Andry Rajoelina yashimishijwe n’uru ruzinduko yitezeho gushimangira umubano n’u Rwanda nk’Igihugu ntangarugero muri Afurika no ku Isi, aho anashima urugwiro yakiranywe.

Akigera mu Rwanda yagize ati: “ Ndashimira Minisitiri Dr. Biruta Vincent wanyakiranye urugwiro kuri uyu mugoroba. U Rwanda ni icyitegererezo cy’iterambere muri Afurika. Guhera ejo (kuri uyu wa Mbere) nzahura na Perezida Paul Kagame tuganire ku kongerera imbaraga ubutwererane n’ubushuti hagati y’u Rwanda na Madagascar.”

Umukuru w’Igihugu cya Madagascar ashimangira ko anejejwe no kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi kuko bizagira uruhare mu kongera urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’ishoramari, hamwe n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye muri Madagascar muri Kamena 2019 ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Madagascar.

Uretse Perezida Kagame,biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Rajoelina agirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, byibanda ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho, ubutwererane n’uburyo bwo kurushaho kwagura umubano ushingiye ku bukungu.

Muri urwo ruzinduko Perezida Rajielina yaje agaragiwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’Igihugu ayoboye hamwe n’abahagarariye urwego rw’abikorera muri icyo Gihugu. 

Biteganyijwe nanone ko ibihugu byombi bisinyana  amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yiyongera ku yo Rwanda na Madagascar bifitanye yasinwe muri Gashyantare muri 2019, yashyizweho umukono n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’Ikigo gishinzwe iterambere muri Madagascar (EDBM). 

Agamije ishoramari ku mpande zombi ndetse no gusangira ubunararibonye bugamije kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga muri ibi bigo byombi.