Perezida Kagame yongeye gusura Amajyepfo n’uburengerazuba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 kugeza tariki ya 28 Kanama 2022, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro ahura n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni uruzinduko agiriye mu turere nyuma y’uko u Rwanda rukajije ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ndetse bigatanga umusaruro abantu bagatangira gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma yaho umukuru w’Igihugu kandi arahura n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaza no kugirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo i Huye, abo mu Ntara y’Iburengerazuba baganirire i Rusizi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azanasura umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa ubu ufite imyaka 110 y’amavuko, utuye mu Karere ka Nyamagabe, bari bamaze imyaka 12 badahura dore ko baherukanaga muri 2010.

Icyo gihe Nyiramandwa yashimiye Perezida Kagame kubera gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye n’abageze mu zabukuru, aho yamushimiye ko yamwubakiye inzu, n’uburyo gahunda ya Girinka Munyarwanda yatumye abona amata akabasha gukomeza kubaho neza mu zabukuru.

Perezida wa Repubulika azasoreza uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1.000 z’icyayi ku mwaka.

Abanyaruhango babukereye ngo bongere baganirize perezida Kagame

Uru ruganda rwitezweho gukuba inshuro eshatu umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga mu myaka 10, no guha akazi abaturage benshi bakabasha kubona amafaranga abateza imbere no guteza imbere Akarere ruherereyemo.

Uru ruganda ubu rukoresha abakozi babarirwa mu 2000, rukaba rufasha imiryango ibarirwa mu 4000 y’abahinzi b’icyayi bibumbiye mu makoperative atandukanye.