Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari hirya no hino mu mujyi wa Kigali,bavugako bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bagaceceka kubera gutinyako ba nyiri utubari babirukana babashinja gusuzugura abakiriya.
Hari abasanga imyifatire yabo muri aka kazi ariyo ntandaro yo kuba ahari ababifuza,ariko bitakwitwa ihohoterwa kuko baba babigizemo uruhare.
Mu buhamya bahaye Flash bavuga ko bamwe mu bagabo baza kunywera mu tubari babakabakaba,abandi bagashaka kubishimishaho ku ngufu.
Ikibazo gikomeye ngo ni uko usanga iri hohoterwa batarivuga kuko ba nyiri utubari bashbora kubirukana babashinja gusuzugura abakiriya.
Umwe ukora mu kabari kari I Gikondo yabwiye Flash ati “Baba bakekako uri indaya nyamara sibyo kuko uba waraje gushaka akazi.Gusa urabyihanganira kuko utatukana.”
Gusa ngo imbogamizi zirimo ni uko ubyanze witeranya n’umukoresha.Uyu abisobanura agira ati “Ubwo se wabyanga ukiteranya n’umukoresha?Umukiriya kandi ashobora kutazagaruka.”
Aba bakobwa ariko kandi bashimangira ko abantu bakwiye kujya bubaha akazi bakora kuko nabo kaba kabatunze.
Uyu aragira ati “Bakwiye kumenyako natwe dufite agaciro ibyo tuba dukora ari akazi.Gusa baraza tukabyihanganira kuko iyo ubyanze ushobora kwirukanwa muri aka kazi.”
Ku rundi ruhande ariko hari abatemeranya n’aba bakobwa bakora mu kabari,bakabashinja ko aribo batuma bahohoterwa.
Uyu muturage ati “Ntabwo baba babahohoteye baba babishaka.Ubu waza mu kabari wambaye utuntu tugera hejuru aha abagabo bakabura kugukorakora?Ni twebwe tubigiramo uruhare.”
Mugenzi we nawe “Nta hohoterwa bakorerwa baba babishaka kuko abenshi babamo abanywa inzoga,kuko baba bahembwa ku kwezi baremera bakabakoraho ngo babagurire inzoga.ubwo rero si ihohoterwa baba babigizemo uruhare.”
Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko nta mibare ifite y’abahohoterwa muri hoteri cyangwa se utubari,gusa ngo uwahohoterwa yabivuga bigakurikiranwa.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi ministeri, Umutoni Gatsinzi Nadine yabwiye Flash muri aya magambo “Mu mahoteri n’utubari ubu nta mibare ngo tumenye uko bimeze,ariko aho byakorerwa byos eni icyaha…Aho byabera hose uwatanga amakuru yakurikiranwa.”
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’urukozasoni ,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’U Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze amafaranga ibihumbi Magana atatu.
Agahozo Ameilla