Chelsea yatwaye Europa League ya kabiri mu mateka, Arsenal ibura amahirwe ya Champions League

Arsenal yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Europa League ikabona tike yo kuzakina Champions League umwaka utataha, yatsinzwe na Chelsea 4-1 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa wabereye mu gihugu cya Azerbaijan.

Ijoro ry’ejo hashize tariki 29 Gicurasi, ntiryabereye ryiza ikipe ya Arsenal yarotaga kuzakina imikino ya Uefa Champions Legue umwaka utaha ibikesha gutwara igikombe cya Europa Legue, cyayinyuze mu myanya y’inoki ku mukino wa nyuma wabereye i Baku ubwo yatsindwaga na Chelsea 4-1.

Wari umukino ukomeye wahuzaga aya makipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza asanzwe anabarizwa mu mugi umwe wa London, umukino igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 kuko nta kipe yari yashoboye kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rw’ikipe ya Chelsea, yahise ibona igitego cyo ku munota wa 49 cyatsinzwe na Olivier Giroud n’umutwe cyahise kinakurikirwa n’icya Pedro Rodriguez, nyuma y’iminota cumi n’umwe maze Chelsea yongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 65 ubwo Eden Hazard yatsindaga penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Olivier Giroud mu rubuga rw’amahina.

Kwinijira mu kibuga k’umunya Nigeria Alex Iwobi asimbuye, kwagize umumaro kuko yahise yishyura igitego muri bitatu ikipe ye yari imaze gutsindwa, aho hari ku munora wa 69, gusa ibyishimo bya Arsenal ntibyarambye kuko Eden Hazard yahise atsinda igitego cya kane cya Chelsea nyuma y’iminota itatu Arsenal yishyuye.

Uyu mukino wasize Chelsea itwaye igikombe cyayo cya kabiri cya Europa Legue, naho Arsenal inanirwa kugera ku nzozi yarotaga zo kuzakina imikino ya Champions League umwaka utaha.

Eden Hazard atwaye Europa League ye ya kabiri muri Chelsea
Arsenal yabuze amahirwe yo gukina Champions League

Peter UWIRINGIYIMANA

Leave a Reply