‘Federation’ ya Gabon yamenyesheje Kiyovu na FERWAFA ko Shavy Babicka azavurirwa iwabo

Byemejwe ko, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Gabon n’ikipe ya Kiyovu Sports, wavunikiye mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri muri kamena uyu mwaka, azavurirwa i iwabo muri Gabon akobona kugaruka muri Kiyovu nk’uko ibaruwa Kiyovu yakiriye ibivuga.

Ibi byemejwe n’umutoza wa Kiyovu Sports Kirasa Allain mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, ikipe atoza ya Kiyovu sports, yakoze kuwa 17 Mata, yitegura umukino wa shampiyona izasuramo ikipe ya Gicumbi Fc.  

Kirasa Allain yagize ati “Shavy nanubu ‘Federation’ ye yandikiye Kiyovu imenyesha na ‘Federation’ y’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kugira ngo bamenye ko  ikibazo yakigize ari mu ikipe y’iguhugu ku buryo bamugumana hariya kuko bafite ibikoresha bihagije kugira ngo babanze bamuvure. Ndumva mu cyumweru kimwe, turi bwumve amakuru meza kuri we ku bw’ubuvuzi agiye gukorerwa.”

Shavy ni Rutahizamu wa kiyovu Sports umaze kuyitsindira igitego kimwe kuva shampiyona yatangira ariko akaba umwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho. Shavy  yarageze muri iyi kipe yambara icyatsi kibisi n’umweru muri uyu mwaka w’imikino.

Kiyovu Sports idafite Shavy Babika izerekeza mu karere ka Gicumbi, aho ifite umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda izakina n’ikipe ya Gicumbi.

Indi mikino ya Shampiyona iteganyijwe:


Kuwa Gatandatu tariki 20.04.2019

Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30)
Musanze FC vs Kirehe FC (Stade Ubworoherane, 15h30)

Ku Cyumweru tariki 21.04.2019

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h30)
Sunrise FC vs AS Muhanga (Nyagatare Grounds, 15h30)
Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Kicukiro, 15h30)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Gicumbi, 15h30)
Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30)

Kuwa Mbere tariki 22.04.2019

Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)

Leave a Reply