Ally Niyonzima ukina hagati mu ikipe ya APR FC yabwiye itangazamakuru ko atishimiye uburyo batsinzemo 2-0 ikipe ya Rwamagana City, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’amahoro, kuko ngo yabonaga bagenzi be basuzuguye ikipe bakinaga na yo.
Wari umukino ubanza mu mikino y’amajonjora ya mbere mu gikombe cy’Amahoro, wabaye ku munsi w’ejo tariki 5 Kamena ubwo APR FC yatsindaga Rwamagana City, umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ally niyonzima yagize ati “Umukino ntabwo navuga ko wari ukomeye, gusa habayemo akantu ko gusuzugura kuri bagenzi bacu, bavuga bati ni ikipe yo mu kiciro cya kabiri, turayitsinda isaha n’isaha. Twatsinze, ariko ku giti cyanjye ntabwo ntishimiye uburyo twatsinzemo.”
Muri uyu mukino kandi, Ally Niyonzima yari yakinishijwe nka myugariro wo hagati nyuma y’ibura rya Rugwiro na Buregeya Prince, ariko uyu mukinnyi yemeza ko ntacyo bimutwaye kuko aho bamuha hose yahakina neza.
APR FC yatsinze Rwamagana 2-0 muri uyu mukino, ubu ikomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura uzabera iI Rwamagana kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena.
Photo: IGIHE
Uwiringiyimana Peter