Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
FERWAFA yemeje itariki y’umukino wa Rayon Sports na Intare wateje impaka - FLASH RADIO&TV

FERWAFA yemeje itariki y’umukino wa Rayon Sports na Intare wateje impaka

FERWAFA yatangaje ko umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Intare FC, wari umaze iminsi uteza impaka mu bakunzi ba ruhago nyarwanda, uzaba tariki 19 Mata 2023.

Ni umukino wa 1/8 cyirangiza mu gikombe cy’Amahoro utarakiniwe igihe, kubera impamvu kubera kutumvikana hagati y’amakipe yombi.

 Uyu mukino wakomeje guteza impaka mu bihe bitandukanye, kubera ko imwe muri izi kipe ariyo Rayon Sports yabanje gutangaza ko yikuye mu irushanwa.

Itariki y’uyu mukino imenyelamye nyuma y’uko andi makipe yamaze gukina imikino ibanza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Biteganyijwe ko izatsinda hagati ya Rayon Sports na Intare FC, izakina na Police FC muri 1/4, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare ibitego 2-1.