Rachid yabwiye urukiko ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko

Hakuzimana Abdoul Rachid, yabwiye urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ko afunzwe binyuranyije n’amategeko byanatumye abiregera umuyobozi wa gereza.

Hakuzimana Abdoul Rachid yaregewe ruriya rukiko ruri i Nyanza nyuma yuko urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kumuburanusha.

Hakuzimana Abdoul Rachid yatangiye kuburana ashima Imana umucamanza Antoine Muhima amwibutsa ko hano bari mu rukiko bityo yagaragaza inzitiza we afite aho gukina ikinamico.

Abdoul Rachid yavuze ko kuva yafatwa na RIB mu mwaka wa 2021 ubugenzacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza ubugenzacyaha bwo ku rwego rw’isumbuye rwa Nyarugenge none akaba aje kuburana n’ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu bityo abwira urukiko ko yarakwiye kuza kuburanira muri uru rukiko aje kuburana ubujurire

Mu magambo ya Rachid ati “Ubugenzacyaha ntibwakurikije amategeko bityo urukiko ntirukwiye guha agaciro iki kirego”.”

Rachid kandi yabwiye urukiko ko abacamanza batigeze bisanzura aho yemeza ko RIB yabahungabanyije.

Akavuga ko yategetswe gusinya inyandiko ko yafatiwe mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kandi ariwe wahamagajwe na RIB akayitaba i Kimuhurura mu mujyi wa Kigali ari naho atuye

Ati “Ndasaba ubwisanzure muri uru rukiko ntaboneye ahandi.”

Umucamanza yamubwiye ko kwisanzura ari uburenganzira bwe mu rukiko.

Rachid kandi yabwiye urukiko ko yahamagajwe n’umwanditsi w’urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda binyuranyije n’amategeko aho avuga ko rugomba guhamagaza umuntu uri ahantu hatazwi cyangwa se rugahamagaza umuntu uri mu mahanga

Ati “Njyewe aho ndi harazwi bityo sinkwiye kuba mfunzwe nari guhamagazwa ndi mu murenge wa Nyamirambo ntuyemo.”

Hakuzimana Abdoul Rachid kandi yabwiye urukiko ko afunze binyuranyije n’amategeko kuko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe gufungwa by’agateganyo yari yarenze bityo akwiye kuba adafunze kuko umwaka n’igice afunzwe byarengeje iminsi 30 yari yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Ati “Ibyo nanabirege umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge umfunze binyuranyije n’amategeko mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.”

Me Matimbano Barton we ahawe umwanya yagaragarije urukiko ko atabonye uko ategurana n’umukiliya we imyanzuro y’urubanza agasaba ko yahabwa umwanya wo kubanza gutegurana imyanzuro y’urubanza n’umukiliya we.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko Me Mutimbano akwiye kubanza akegerana n’umukiliya we bagategura neza urubanza

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane kumbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aregwa ibyaha bine aribyo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w’igenga.

Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 11/05/2023.