Perezida Paul Kagame, yagiranye inama n’abagize Inteko y’Abajyanama be ndetse n’aba Guverinoma y’u Rwanda muri rusange (PAC:Presidential Advisory Council) biga ku bisubizo bigamije gukomeza guteza imbere imibereho n’ubukungu ndetse n’izindi ngingo zireba akarere n’Isi muri rusange.
Ni inama yabereye i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni.
Perezida Kagame n’Inama Ngishwanama ye, baganiriye ku buryo bunoze bwo gushaka ibisubizo bigamije iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda no kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo byaba iby’akarere na mpuzamahanga bifite icyo bivuze ku gihugu.